Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994, yahitanye abatutsi basaga miliyoni bishwe bazize uko baremwe kubera urwango n'ubujiji bukabije byaranze abicanyi muri icyo gihe. Kurokoka ntibyari byoroshye cyane cyane ko ahanini abatutsi bicwaga n'abaturanyi babo ubwabo cyangwa bakabahururiza abaza kubica igihe bahungiyeyo. Ntitwakwirengagiza ariko ko hari n'abaturanyi babaye intwari bagahisha imiryango y'abatutsi Bahigwaga kugeza aho inkotanyi zihagarikiye Genocide yakorewe abatutsi, n'ubwo ari mbarwa. Byari urugendo buri mututsi mu bari mu Rwanda yanyuzemo kandi rwihariye, uru rukaba ari urugendo rwanjye n'umuryango wanjye ndetse n'abaturanyi ba bugufi twafatanyije urugendo mu mwijima muri Genocide yakorewe abatutsi.
Bitte wählen Sie Ihr Anliegen aus.
Rechnungen
Retourenschein anfordern
Bestellstatus
Storno