Kiliziya, Umuryango w¿abemera Kristu, mu ntangiriro yari ishishikariye ibintu bitatu by¿ingenzi: gusenga, kumva Ijambo ry¿Imana no kumanyurira hamwe Umugati (Ukaristiya) (Intu 2,42). Yarangwaga kandi n¿ibintu bitatu: ubumwe, gufashanya no kwita ku bakene n¿imbabare (Intu 4,32). Ibyo bikaba byarabahaga imbaraga kandi bigatuma abantu babaganaga baba benshi bakanashima ibikorwa byabo n¿uburyo bakundanaga (Int 2, 45). Uwo murage mwiza dukesha abakurambere bacu mu kwemera dukwiye kuwukomeza no kuwutoza abana bacu n¿abakristu bashya.Aka gatabo kagamije kugaragaza uburyo abakristu bakwivugurura biiminjiramo ubuzima bw¿Imana bavoma mu ijambo ryayo. Uko kwivugurura nta handi kwabera atari mu miryango-remezo; abakristu bagasubiza amaso inyuma, bakitegereza ubuzima bwabo bwa buri munsi, maze byose bakabirebera mu ndorerwamo y¿Ijambo ry¿Imana.
Bitte wählen Sie Ihr Anliegen aus.
Rechnungen
Retourenschein anfordern
Bestellstatus
Storno